• Ubufatanye
  • Ubumenyi
  • Ubushobozi
  • Cyrwa 2013: Dominique Ntirushwa Cyrwa 2013: Dominique Ntirushwa

    Akora muri imwe muri sosiyete z’itumanaho zikomeye. Uyu musore yanditse igitabo yise “7 Steps to Exceptional Customer Care”, mu Kinyarwanda bivuga ngo: “Intambwe 7 ziganisha ku kwakira abakiriya bizira amakemwa”. Niwe washinze umushinga witwa Data Innovation Centre ufasha abatuye u Rwanda kubona murandasi yihuta ndetse n’amahugurwa ya mudasobwa ku buntu.Automatic word wrap
    Ubu Data Innovation Center ifite ibigo mu duce 4 aritwo Rusizi, Rubavu, Musanze na Rwamagana. Ibi bigo bitanga serivisi z’ikoranabuhanga kandi abantu barenga 1000 bamaze guhugurwa ku buntu n’ibi bigo. Ashaka ko uyu umwaka 2014 uzashira amaze gushinga ibi bigo muri buri karere.

    Kuba yarakoresheje ubumenyi bwe mu ikoranabuhanga afasha umuryango nyarwanda Imbuto Foundation yahaye Dominique Ntirushwa igihembo cya CYRWA 2013.