• Ubufatanye
  • Ubumenyi
  • Ubushobozi
  • Gahunda y’Uburezi Gahunda zacu

    Gahunda y’Uburezi
    Gahunda y’Imbonezamikurire y’Abana bato n’Umuryango
    Gahunda y’Imbonezamikurire y’Abana bato n’Umuryango

    Mu 2013, Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame yatangije Gahunda y’Imbonezamikurire y’Abana bato n’Umuryango [Early Childhood Development and Family (ECD&F)] igamije gufasha mu iterambere ry’abana bafite kugera ku myaka itarenze itandatu.

    Intego y’iyi gahunda ni uguharanira ko abana bose bakura mu mitekerereze, ubwenge mu gihe imiryango na sosiyete bihabwa ubushobozi bwo kuyitaho binyuze no mu kuyirinda.

    Gahunda ya ECD&F yibanda ku ngingo zikurikira:

    • Gahunda ikorerwa mu rugo mbonezamikurire rwabigenewe (Kuva ku myaka itatu kugeza kuri itandatu).
    • Gahunda y’imbonezamikurire y’abana bato ikorerwa mu rugo (Kuva umwana akivuka kugeza ku myaka itatu).
    • Gahunda y’imbonezamikurire y’abana bato ikorwa hasurwa imiryango (Kuva umwana akivuka kugeza ku myaka itatu).

    Icyiyongeraho kandi ababyeyi bahabwa amahugurwa n’ubufasha yo bwo kwiteza imbere binyuze mu mirimo mito ibyara inyungu (Income Generating Activities), ikabafasha guteza imbere imiryango yabo. Imbuto Foundation itanga za serivisi z0 mu rugo mu turere 30 tugize igihugu.

    Twige Neza Dutsinde
    Twige Neza Dutsinde

    Iyi gahunda igamije gufasha abanyeshuri badatsinda neza mu ishuri, kumenya uburyo bwiza bwo gusubiramo amasomo ngo bagire amanota meza.

    Yatanze umusaruro nyuma yo kugera ku ntego zayo, kuko abanyeshuri bitwara neza mu masomo, bakazamura imyumvire yo kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse bagaharanira kugira ishyaka ryo kwiga no gukorana n’abandi.

    Iyi gahunda ikorana n’imiryango y’abagenerwabikorwa bayo bigatuma bahabwa ubufasha bugamije kububakamo indangagaciro zirimo ikinyabupfura, kubahana mu ishuri, isuku no kubahiriza igihe.

    Iyi gahunda igamije gufasha aba banyeshuri mu bijyanye n’imyigire (yaba mu kumenya gusoma, kwandika no kubara) ndetse n’imitekerereze yabo n’uko bashyira mu bikorwa ibijyanye n’uburinganire no guteza imbere abana b’abakobwa.

    Abafatanyabikorwa bacu