• Engage
  • Educate
  • Empower
  • Dushyigikire abana b’abakobwa mu kwiga no gukora ibijyanye na siyanse Dushyigikire abana b’abakobwa mu kwiga no gukora ibijyanye na siyanse

    Dushyigikire abana b’abakobwa mu kwiga no gukora ibijyanye na siyanse

    Umunsi mpuzamahanga w’abagore n’abakobwa bakora ibijyanye na siyanse n’ubumenyingiro wizihizwa tariki 11 Gashyantare buri mwaka, ni umwanya mwiza wo gusuzuma imbogamizi zihari, mu guha ubushobozi abagore n’abakobwa kwinjira mu mirimo ijyanye na siyanse n’ubumenyingiro - aho abatuye isi bose bibona, kuko ariho hazana impinduka zizagenga imibereho myiza ya buri wese mu gihe kizaza.
    Ntabwo ari ibanga ko siyanse ari intangiriro z’impinduka n’udushya twagiye duhindura byinshi mu byari bibangamiye iterambere n’imibereho myiza ya sosiyete kuva no mu bihe byahise. Hagati y’ubushyuhe bukabije bw’isi, ubwiyongere bw’abaturage n’imicungire mibi y’umutungo, ubumenyi bukomeye muri siyansi nibwo bwonyine bushobora kuyobora imibereho yacu n’ amajyambere arambye.
    Intego n’imigambi y’umuryango Imbuto Foundation bigendera mu cyerekezo cya Guverinoma y’ u Rwanda, hagamijwe guharanira iterambere rirambye, no kuzana impinduka nziza mu mibereho y’Abanyarwanda. Niyo mpamvu, Umuryango Imbuto wihutiye, kuva washingwa, gushyiraho uburyo bwo gushyigikira no guha amahirwe abakobwa bacu kuko nabo bafite ubushobozi nk’ubwa basaza babo.

    Tukabashishikariza kandi gutinyuka kwiga no gukora mu nganda zizamura ubukungu bw’u Rwanda, ari nabyo bizadufasha guhindura u Rwanda dufite uyu munsi tukaruhindura u Rwanda Twifuza - ari nawo murage w’abazadukomokaho.
    Hari icyizere, ko inganda z’ubumenyi bwa siyanse n’ikoranabuhanga zo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere zigeze ku rwego rushimishije. N’ubwo bimeze bityo, hari byinshi bigomba gukorwa muri siyanse kuko hakiri ibongamizi zikomeye ku bijyanye n’ uburinganire. Hari byinshi byo kwishimira mu bijyanye n’urwego rw’imiyoborere, guha umwanya abagore mu nzego zitandukanye z’ubuyobozi, kwigenga ku mutungo n’ibindi, ariko rero inzira iracyari ndende mu nzego z’abikorera.

    Imbogamizi zishingiye ku mitekerereze nko kuba sosiyete idasobanukiwe akamaro ko kuba umwana w’umukobwa yajya mu ishuri kandi agatsinda neza, inda ziterwa abangavu n’izindi ngaruka zikomoka ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina bishobora kubangamira imyigire y’umwana w’umukobwa ndetse bikanamukurikirana mu buzima bwe bwose.

    Niyo mpamvu ibikorwa bya Imbuto Foundation byose bigendera kuri gahunda zikomatanyije aho twita ku buzima n’imibereho y’umuntu, kugira ngo umwana w’umukobwa ntazitirwe n’ibibazo byaba ibya sosiyete cyangwa umuryango wa hafi bishobora kumubuza kwiga neza atekanye no gutsinda neza.

    Kugira ngo icyuho cy’ubusumbane bushingiye ku gitsina byakomeje kugaragara kuva mu kera gikurweho, ni ngombwa ko ubuyobozi bwacu, abarwanashyaka batandukanye, abafite ibitekerezo bizana impinduka bareba kure , abanyemali n’imiryango itari iya Leta babigiramo uruhare.

    Ni inshingano zacu gushyiraho gahunda zijyanye n’uburezi, zifite gahunda yihariye yo kongerera ubushobozi abagore n’abakobwa, kenshi bibagirana cyangwa ntibahabwe amahirwe angana n’aya basaza babo kuko gahunda nyinshi ziba zarashyiriweho abana b’abahungu. Aha niho hakomotse gahunda ya Imbuto Foundation y’ubukangurambaga bwo guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa , ifite mu ntego gushyigikira abanyeshuri b’abakobwa bakajya mu ishuri, bakiga ibyiciro byose bakabisoza kandi batsinda neza.

    Mu bikorwa tugira muri ubu bukangurambaga harimo gahunda yo guhemba abana b’abakobwa kuva muri 2005, aho duhemba abanyeshuri batsinze neza ku rwego rw’Umurenge, Akarere n’Intara bitewe n’icyiciro cy’amashuri bagezemo, bigakorwa hashingiwe ku mitsindire yabo mu bizamini bisoza buri cyiciro cy’amashuri. Indangagaciro z’umuryango Imbuto Foundation zigamije kugaragaza ko gutsinda neza mu masomo bikwiye guhabwa agaciro, umwana w’umukobwa akumva ko ashyigikiwe mu masomo kuko ashoboye.

    Mu gikorwa cyo guhemba aba bana b’abakobwa batsinze neza, twasanze ari ngombwa ko abiga ibijyanye na siyanse n’ubumenyingiro bakwiriye kwitabwaho kurushaho.

    Ni muri urwo rwego Umuryango Imbuto Foundation utanga ibihembo birimo n’amahugurwa ajyanye na siyanse, ikoranabuhanga n’ubumenyingiro nk’uburyo bwo kurushaho gutinyura abakobwa kwiga no gukora ibijyanye na siyanse, ibi bikaba birimo n’amahirwe arushaho kwiyongera yo kubona za buruse mu mashuri ya za kaminuza. Kugeza ubu, abana b’abakobwa bagera kuri 5474 nibo bamaze guhabwa ishimwe ry’uko batsinze neza ibizami bisoza amashuri.

    Indi gahunda ishyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, UNFPA, KOICA na Imbuto Foundation igamije guteza imbere urubyiruko rurimo n’abakobwa, mu bijyanye na siyanse n’ubumenyingiro, ni gahunda y’amarushanwa ya iAccelerator. Kugeza ubu, iyi gahunda imaze guhemba imishinga 11 yahize indi igizwe n’amatsinda y’abantu 26 arimo abakobwa 12 n’abahungu 14.
    Buri mushinga utsinze uhabwa igihembo kirimo n’amafaranga ibihumbi icumi by’amadolari y’Amerika ($10,000) yifashishwa nk’igishoro mu gutangiza imishinga yabo igamije gutanga ibisubizo ku bibazo bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere n’ubuzima bwo mu mutwe bifashishije ikoranabuhanga no guhanga udushya.
    Kwihutisha iterambere ry’imishinga izana impinduka n’ibisubizo ku bibazo by’imibereho y’abaturage ni ingenzi cyane.

    Umuryango w’Abibumbye (UN) watangaje ko igipimo kigaragaza uko buri muturage abasha kubona amazi meza kigomba kuba kimaze kwikuba nibura kane muri 2030 kugira ngo twirinde ikibazo gikomeye cy’uko abagera kuri za miliyari z’abaturage bashobora kuzaba batagerwaho n’amazi meza muri icyo gihe.
    N’ubwo gutekereza kuri ibi n’ingaruka byagira ku mibereho y’abantu bisa n’ibiremereye cyane ni ngombwa ko tugerageza kubishakira umuti hakiri kare, tugatangira gushyigikira abana b’abakobwa hamwe n’abahungu mu bijyanye na siyanse no kububakira ubushobozi ku buryo babasha guhanga udushya no gushyiraho ingamba zizadufasha gukwirakwiza no gukoresha neza ibituruka ku mutungo kamere, ukagerwaho na bose, cyane cyane abatishoboye.

    Umunsi mpuzamahanga w’abagore n’abakobwa bakora ibijyanye na siyanse n’ubumenyingiro ukwiye kutwibutsa ko ari ngombwa kubaka ubushobozi bw’abagize umuryango bose, niba dushaka koko kubaka ejo heza hatubereye twese.
    Intego y’umuryango Imbuto Foundation yo guharanira ko abakobwa batinyuka bakumva ko bashoboye bitangirira ku ntambwe imwe ntoya igira iti: Gusobanukirwa ko abagore n’abakobwa bakwiye guhabwa umwanya n’amahirwe angana n’aya bagenzi babo b’igitsina gabo bidakwiye kuba amahitamo, cyangwa se gufatwa nk’aho bagiriwe impuhwe - ahubwo ni ingezi.

    Kuri uyu munsi twizihiza abagore n’abakobwa bakora ibijyanye na siyanse, turasaba buri wese gufata umwanya wo gutekereza ku ruhare rwe n’icyo yakora mu kurwanya icyatuma ihame ry’uburinganire ritubahirizwa, no gutekereza ku nzitizi zibangamira abana b’abakobwa mu kubona amahirwe mu masomo n’imirimo ijyanye na siyanse
    Buri ntambwe yose iterwa mu kurwanya ubusumbane ni ingenzi, haba mu bukangurambaga kugeza ku bujyanama no kuzamura imitekereze y’ abana b’abakobwa, ibi byose bishobora kuzana impinduka ikomeye ku buzima bwabo.

    Niba wifuza kumenya byinshi kuri gahunda za Imbuto Foundation zijyanye n’iterambere no kubaka ubushobozi bw’abagore n’abakobwa, dusure ku rubuga rwa Imbuto Foundation.