• Ubufatanye
  • Ubumenyi
  • Ubushobozi
  • Umutesi Wa Mana Grace, umukobwa watsinze neza Umutesi Wa Mana Grace, umukobwa watsinze neza

    Nitwa Umutesi wa Mana Grace,

    Nasoje amashuri abanza mba uwa mbere ku ishuri nigagaho maze mpabwa igihembo ku mugaragaro n’Umuryango Imbuto binyuze mu bukangurambaga bw’abakobwa batsinda neza mu ishuri.

    Icyo cyabaye ikintu gihindura ubuzima bwanjye burundu, sosiyete yaranshimaga kandi nanjye numvaga ari ishema kuri njyewe.

    Bitewe n’ubwo bukangurambaga, nahise mbona itandukaniro muri sosiyete ntuyemo ku bijyanye no kwigisha umwana w’umukobwa. Abarimu batangiye cyene kwita ku bakobwa bakabashyigikira ndetse abandi bana b’abakobwa bamfataga nk’icyitegererezo bikabatera umwete wo gukora cyane.

    Narangije amasomo y’icyiciro rusange nabwo mba umukobwa wa mbere warushije abandi ku rwego rw’akarere ndetse Umuryango Imbuto umpemba ku nshuro ya kabiri.

    Ibyo bihembo byanteye umwete wo kurushaho gukora cyane kugira ngo nzongere mpembwe ndangije amashuri yisumbuye.

    Ubwo nari ndangije umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, papa yitabye Imana. Byari ibihe binkomereye kuva nabaho, kuko papa wanjye ntabwo yari data gusa ahubwo yari n’inshuti yanjye magara, umujyanama kandi umuntu wamberaga aho ntari.

    Natekerezaga ko ntazongera kumubona ukundi, maze nkiheba ariko sincike intege.
    Nafashe icyemezo cyo kudacika intege ahubwo ngakora cyane ibintu bizajya bimushimisha nubwo tutari kumwe.

    Mama wanjye we yabaye uwa mbere washegejwe n’urupfu rwa papa, nahoraga nifuza icyatuma yongera kwishima mu buzima bwe, maze mfata umwanzuro wo gukora cyane.

    Narangije amashuri yisumbuye, nza mu banyeshuri ba mbere batsinze neza maze mpembwa ku nshuro ya gatatu na Madamu Jeannette Kagame. Uwo munsi mpabwa igihembo nibwo nongeye kubona inseko mu maso ya mama.

    Nyuma yaho nabonye buruse itangwa na perezida njya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubu nkomeje amasomo yanjye.

    Ndizera ko ubuhamya bwanjye bwagirira akamaro abandi bakobwa bihaye intego zo kugera ku yindi ntera no kuba intangarugero.Ubu nasoje amasomo y’icyiciro cya mbere muri Kaminuza ya Oklahoma mu by’ubuvuzi kandi atari ku bwanjye ahubwo ku bw’igihugu cyanjye.

    Ubu ibyo nkora byose ntabwo bifitiye akamaro njyewe jyenyine ahubwo igihugu cyanjye. Ntabwo nkiri wa muntu ukora ngo agere ku ntego ze ahubwo nkora kugira ngo ngire uruhare mu iterambere ry’igihugu.