• Ubufatanye
  • Ubumenyi
  • Ubushobozi
  • Ijambo rya Madamu Jeannette Kagame muri 2015 rijyanye n’Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore Ijambo rya Madamu Jeannette Kagame muri 2015 rijyanye n’Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore

    Umusaruro w’ibyakozwe

    Madamu Jeannette Kagame
    Umugore w’Umukuru w’Igihugu akaba n’Umuyobozi w’Ikirenga w’Umuryango Imbuto

    U Rwanda ni igihugu cyiza aho twiyemeza inshingano zitoroshye ariko nziza. Ibi ndabivuga kuko twabonye umusaruro udasanzwe wo gutera umwete urubyiruko. Dufite icyizere mu bushobozi bwabo, akaba ari yo mpamvu tubategura ngo batangire gufata inshingano. Hari icyizere ko ibintu byose bishoboka, igihe urubyiruko rufashe iya mbere.

    Itsinda ry’abo dukorana mu Muryango Imbuto bo ubwabo, nibo bihaye ihurizo ry’uburyo dushobora gushishikariza ndetse no gufasha itsinda ryihariye muri sosiyete yacu, abakobwa bakiri bato.

    Hashize imyaka 10, twatangiye urugendo kandi nabyita igikorwa cy’urukundo.

    Twafashe umwanzuro wo gushishikariza sosiyete nyarwanda gushyigikira uburezi bw’umwana w’umukobwa.

    Twashyizeho ubukangurambaga bwa buri mwaka bwo gushishikariza abakobwa kwiga neza.

    Igihe ubu bukangurambaga bwatangiraga muri 2005, abakobwa bagera kuri 20% gusa ni bo batsindaga ibizamini bisoza amashuri abanza.

    Twiyemeje guhindura ayo mateka kandi tubona bifite akamaro kwifashisha ababyeyi, abarimu, kwifashisha abantu b’icyitegererezo, abahungu, abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abafatanyabikorwa mu iterambere.

    Twese hamwe dufatanyije gushyigikira uburezi bw’umwana w’umukobwa. Mu myaka 10 ishize twahembye ku mugaragaro abana b’abakobwa basaga 3800 batsinze neza amasomo yabo mu buryo budasanzwe kandi turizera ko tuzakomeza no gushishikariza abandi benshi gushaka uko bagaragaza umwihariko.

    Nyuma y’iyi myaka 10 ishize, reka ngaruke gato mvuge ku masomo twigiyemo.

    Gushyigikira umuntu bimugeza kure

    Iyo umukobwa azi ko hari umuntu umufitiye icyizere kandi umwizeyemo ubushobozi, ibyo bimufasha kwigirira icyizere kandi bikamugeza kure.

    Igitekerezo cyo guhemba ku mugaragaro abakobwa bitwaye neza bitera ishema uwahembwe ndetse na sosiyete aturukamo.

    Uburyo bwo guhemba abatsinze, bitera umwete abakobwa bagakora cyane ndetse no gukomeza kugira intego.

    Twebwe nka Imbuto tubona ubu bukangurambaga nk’irerero ry’abayobozi b’ahazaza.

    Kuba indashyikirwa bihinduka umuco

    Twagiye duhemba abakobwa batsinze neza inshuro ebyiri ndetse n’eshatu mu marushanwa y’ibigo ndetse bagera no muri kaminuza bagakomeza, twasanze kuba indashyikirwa bihinduka umuco.

    Ibi byatumye tubona ko iyo wabaye indashyikirwa bihora bikuganisha kuba indashyikirwa. Gushyigikirwa no gukorera ahantu hisanzuye biganisha abakobwa guhora bagira umuco wo gutsinda neza, gutsinda neza bakabigira umuco.

    Gushyiraho uburyo bwo kubahuza bigira ingaruka nziza

    Kongerera umuntu ubushobozi ni igikorwa gikomeza.

    Nyuma yuko abakobwa bahembwe bahita binjira mu muryango mugari, urimo abakobwa bibumbiye muri za club z’abakobwa bashishikariza ndetse bakongerera ubushobozi abandi bakobwa bakiri bato.

    Ni muri ubwo buryo aba bakobwa bakomeza gukorana bya hafi ndetse bakanagirana inama hagati yabo. Ibyo rero byatumye akazi kacu karushaho koroha mu gukwirakwiza ubutumwa bwo gushyigikira uburezi bw’umwana w’umukobwa. Bagejeje ubutumwa bwacu kure hashoboka aho tutari kubasha kubugeza.

    Guhindura imyumvire birashoboka

    Mu bushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Imbuto mu myaka mike ishize, 97% by’ababajijwe bagaragaje ko abakobwa batacyitinya ko basigaye bifitiye icyizere haba mu mashuri cyangwa muri sosiyete.

    Abakobwa bagaragaje ko bakangukiye kwiga amasomo yose ku buryo batakigira isomo batinya ngo rirakomeye nka za siyansi.

    Nk’igihugu turahamya ko iterambere ry’uburezi bw’umwana w’umukobwa mu kuguma mu ishuri no gukunda kwiga byagize uruhare rufatika mu gukora neza.

    Ibi byose bigaragaza ko guhindura imyumvire bifatika haba ku muntu ku giti cye ndetse no ku rwego rw’igihugu bikadutera umwete mu gukomeza ubukangurambaga bwacu.

    Iyo turebye inyuma, mu myaka icumi ishize twishimira intambwe igenda iterwa n’abakobwa.

    Kubona akakobwa bacu bakura kandi bakora neza bidutera ishema. Mu by’ukuri navuga ko uru rugendo ari umusaruro udutera imbaraga nka Imbuto Foundation.

    Dukomeje gushyira imbaraga mu nshingano twihaye zo gukomeza kurwanirira uburenganzira bw’umukobwa.

    Mukomereze aho Bakobwa ! Mutume bigerwaho