• Ubufatanye
  • Ubumenyi
  • Ubushobozi
  • Ibaruwa yanditswe na Rosine Mukabagorora Ibaruwa yanditswe na Rosine Mukabagorora

    Nitwa Mukabagorora Rosine. Mfite imyaka 26 nkaba mbereye umujyanama n’icyitegererezo abakobwa b’imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baba mu nyubako ya “One Dollar Campaign”.Automatic word wrap

    Nshimishijwe cyane no kubasangiza ubuhamya bwanjye bugaruka ku buryo namenye ibikorwa by’Umuryango Imbuto Foundation.

    Mu mwaka wa 2009, ubwo nigaga mu wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye, nahawe amahirwe yo guhagararira ishuri ryanjye rya TTC Save, mu ihuriro ry’urubyiruko ritegurwa n’Umuryango Imbuto Foundation, Youth Forum Series (YFS). Uwo mwaka, insanganyamatsiko yagira iti: “Haranira kuba icyitegererezo.”

    Kuva uwo munsi nitabiriyeho ibyo biganiro, natangiye kumva nshishikajwe cyane n’ibikorwa by’Umuryango Imbuto Foundation.

    Buri gihe nahoraga nibaza uburyo naba umwe mu bagira uruhare mu bikorwa by’uyu muryango mwiza. Byakunze ubwo Madamu Jeannette Kagame yatangizaga gahunda y’ubujyanama n’ubufasha ku rubyiruko, igahera ku bakobwa basaga 300 b’imfubyi batishoboye ndetse na bamwe mu banyamuryango ba AERG, Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi biga mu mashuri makuru na kaminuza.

    Muri ibyo biganiro byabaye mu 2013, Madamu Jeannette Kagame yasabye abantu 100 barimo abagabo n’abagore kubera aba bakobwa abajyanama n’ibyitegererezo. Ni muri icyo gikorwa rero nahurijwemo n’umujyanama wanjye akaba n’icyitegererezo cyanjye.

    Nshingiye ku byo naciyemo, iyi gahunda yo guhuza urubyiruko n’abajyanama barwo barubera ibyitegererezo yambereye umugisha. Nari nkeneye cyane umujyanama wamfasha mu rugendo rw’ubuzima ndimo, maze amahirwe aransekera, Madamu Yolande araboneka kugira ngo ambere uwo mujyanama n’icyitegererezo.

    Nari ngeze mu mwaka wa Gatatu wa kaminuza ubwo nahuraga n’umujyanama wanjye. Ntiyigeze na rimwe ampatira kugendera mu murongo w’ibitekerezo bye, ahubwo yahoraga ambwira ibintu bintera ishyaka ryo kurushaho kunoza ibyo nkora. Madamu Yolande yabaga iteka uwa mbere mu kunshimira no kunsubizamo imbaraga kugira ngo ntambuke ibyari bingoye byose.

    Mu myaka yose, Madamu Yolande yatumye imibanire yacu yaguka ikarenga iy’ubujyanama. Muri iyo mibanire, nabashije kumufungukira mubwira bimwe mu buhamya bwanjye.

    Kuba muri gahunda y’ubujyanama n’ubufasha ku rubyiruko y’Umuryango Imbuto Foundation byambereye ikintu gikomeye, kubera ko byamfashije kugira imitekerereze yagutse, inzozi zagutse no kuba umukobwa usobanutse.

    Gahunda y’ubujyanama n’ubufasha ku rubyiruko kandi yamfashije kwiteza imbere no gufasha abandi bakobwa kubiharanira. Uyu munsi mbereye umujyanama n’icyitegererezo abakobwa baba mu nyubako ya “One Dollar Campaign”. Kubera aba bakobwa bafite ubwenge budasanzwe umujyanama, ni kimwe mu bintu byiza byambayeho mu buzima bwanjye.

    Nibuka ko ababyeyi banjye bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, icyo gihe nari nkiri muto cyane, mfite imyaka 4 gusa. Namaze imyaka myinshi y’ubuto bwanjye mu kigo cy’imfubyi, nta cyizere cy’ejo hazaza nari mfite. Nta muntu n’umwe wari kwiyumvisha ko umunsi umwe navamo umuntu w’ingirakamaro cyangwa watanga ubujyanama ku zindi mfubyi.

    Ariko uyu munsi ndi kwita ku bakobwa b’imfubyi nkanjye basaga 80, mbaha inama zijyanye n’uburyo bahitamo umurimo bifuza gukora, izijyanye n’imyitwarire ndetse n’uburyo bahangana n’ikibazo cy’ihungabana kugira ngo baharanire kubaho neza.

    Nzahora iteka nishimira aya mahirwe yo kugira uruhare muri gahunda y’ubujyanama n’ubufasha ku rubyiruko y’Umuryango Imbuto Foundation, ikindi ni uko iyo uwambereye umujyanama n’icyitegererezo atansubizamo imbaraga, byari kumfata igihe kinini kugira ngo ngere aho ngeze ubu.

    Ntewe ishema no kuba umuntu ufite ubuhanga kandi ugeze ahantu hashimishije nka Madamu Yolande ambera umujyanama n’icyitegererezo, nzahora mushimira kandi nshimira n’umuryango w’Imbuto Foundation wose.

    Ngana ku musozo, ndifuza gushimira by’umwihariko Madamu Jeannette Kagame, ku bwo kwizera no gufata iya mbere mu guharanira ko umwana w’ubukobwa yakongererwa ubushobozi.

    Ndifuza kandi gukoresha uyu mwanya nifuriza Umuryango Imbuto Foundation isabukuru nziza y’imyaka 15, kandi nizera ko imyaka 15 iri imbere nayo izaba myiza.

    *Gahunda y’inama n’ubufasha ku rubyiruko yatangijwe nk’uburyo bwo gukurikirana no gufasha abana b’abakobwa gutegura uburyo bazitwara ku kazi n’imyitwarire bagomba kugira mu buzima busanzwe. Iyi gahunda ni kimwe mu bikorwa by’umushinga w’inama n’ubufasha bihabwa urubyiruko yatangijwe n’Umuryango Imbuto Foundation mu mwaka wa 2007.