• Ubufatanye
  • Ubumenyi
  • Ubushobozi
  • Cyrwa 2013 : Emmanuel Hitimana Cyrwa 2013 : Emmanuel Hitimana

    Umwaka ushize uyu musore yatangije igikorwa ku mbuga nkoranyambaga, asaba abantu gufasha abavandimwe bacu bo mu ihembe rw’Afurika. Mu masaha 24, yaramaze gushyigikirwa n’abantu 300 kuri Facebook, bafite ubushake bwo kugira uruhare muri iki gikorwa.

    Kubera ubushake yari afite n’ubushobozi bwo kumva ububabare bwabo hanze y’imipaka y’u Rwanda ndetse akabasha no kubwumvisha abandi, uyu musore w’umunyarwanda yakusanyije 60.000 by’amadolari ni ukuvuga angana na miliyoni 33,6 z’amafaranga y’u Rwanda mu gikorwa kiswe Rwanda for Somalia Campaign.

    Kubw’impuhwe ze, kumva uburemere bw’ikibazo no kubasha gukangurira abantu kumushyigikira, Imbuto Foundation yahaye Emmanuel Hitimana igihembo cya CYRWA Awards.