• Ubufatanye
  • Ubumenyi
  • Ubushobozi
  • Cyrwa 2013: Isabelle Kamaliza Cyrwa 2013: Isabelle Kamaliza

    Ubwo yasuraga bimwe mu bitaro bikomeye I Kigali ibyo yahabonye byaramubabaje. Abarwayi badashobora kwishyura ibitaro cyangwa ntibashobore kwigurirra ibiryo igihe bari mu bitaro. Automatic word wrap
    Kubera impano idasanzwe yo gufasha uyu mukobwa yumviye umutima we hanyuma afatanyije n’abandi batekereza kimwe batangiza umuryango udaharanira inyungu kugira ngo ufashe abarwayi batagira kirwaza mu bitaro.

    Uwo muryango yawise Solid Afrika ukaba ufite gahunda eshanu mu Bitaro bya kaminuza bya Kigali (CHUK) arizo: Gemura (gutanga amafunguro kuri bose), Kiza (kwishyurira imiti abarwayi), Sukura (gukora isuku), Gombora (kwishyura ibitaro no guha itike abarwayi) na Menya (ubuvugizi n’imenyekanisha).

    Buri munsi umuryango wa Solid Africa uha ifunguro rya mu gitondo abarwayi b’abakene barenga 300 muri CHUK. Kubw’umutima we ugira Ubuntu, Imbuto Foundation yahaye Isabelle Kamaliza, perezida wa Solid Afrika igihembo cya CYRWA 2013.