• Ubufatanye
  • Ubumenyi
  • Ubushobozi
  • Ubuhamya bwa Samson Ndindiriyimana Ubuhamya bwa Samson Ndindiriyimana

    Samson Ndindiriyimana yavukiye mu ntara y’Amajyaruguru, mu karere ka Musanze mu 1988. Yatangiye amashuri abanza 1993. Samson yari umunyeshuri w’umuhanga ariko kubw’amahirwe make yaje kurwara mugiga kuko atari yarayikingiwe. Iyi ndwara yamusigiye ubumuga bwo kutumva. Ntiyagize amahirwe yo gusubira ku ishuri kuko abarimu baramwanze bavuga ko batashobora ku mwigisha n’ubumuga afite bwo kutumva. Muri 1998, yagiye kwibera mu muhanda aho kujya mu ishuri. Ubwo bamwe b’urungano rwe bajyaga kwiga abandi bari barateye imbere mu bucuruzi. Nibwo yatangiye gutekereza kuhazaza he n’icyo azimarira mu buzima. Yashakaga kuzakora ikintu kizamugira umuntu udasanzwe.

    Muri 2005 yakoze ikizamini gisoza amashuri abanza ndetse aranagitsinda. Yaje koherezwa mu mashuri y’isumbuye kure y’iwabo kandi n’umuryango we nta bushobozi wari ufite bwo kumurihira ishuri. Yaje guhindura ishuri, ajya kwiga muri Ecole des Sciences et Techniques de Busogo (ESTB) cyari muri kilometero eshanu uvuye iwabo. Ariko, ntabwo yari yemerewe kwiga aba mu kigo kuko atashoboraga kwishyura amafaranga y’ishuri yose. Kubw’izo mpamvu yagendaga ibirometero 10 buri munsi. Nubwo yari afite izo mbogamizi zose, ntiibyamubuje kwiga kuko yarangije umwaka wa mbere w’amashuri y’isumbuye ari we ufite amanota menshi.

    IImbuto Foundation yaje gutera inkunga Samson guhera muri 2007 ubwo yarari mu mwaka wa kabiri w’amashuri y’isumbuye. Yahawe ibintu bitandukanye birimo amafaranga y’ishuri, imyenda y’ishuri n’ibikoresho by’ishuri. Samson byaramushimije cyane. Ntazi uko byari kuzamugendekera iyo ataza gufashwa n’Imbuto Foundation.

    Yaje gukomeza kwiga ashyizeho umwete arangiza amashuri y’isumbuye ari uwa mbere. Samson yaje gutsindira buruse ya Perezida yashyizweho na Perzida Kagame. Ubu arimo ariga amashuri ya Kaminuza muri Amerika, akaba ateganya kuziga ibijyanye n’ubwubatsi akazateza imbere ibikorwa remezo by’u Rwanda. Samson kandi ashaka kuzahindura ubuzima n’uburezi bw’abafite ubumuga nkawe mu Rwanda.