• Ubufatanye
  • Ubumenyi
  • Ubushobozi
  • Umwirondoro Umwirondoro

    Uwashinze Umuryango IMBUTO akaba n’Umuyobozi Mukuru

    Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame

    Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame akaba n’Umuyobozi w’Ikirenga w’Umuryango Imbuto Foundation, arangwa mu bikorwa bye bya buri munsi no kwita cyane ku bapfakazi, abana bagizwe imfubyi na Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’imiryango yugarijwe n’ubukene.

    Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame arangwa n’umurava, umutima w’ubugwaneza n’ishyaka mu guharanira kuzana impinduka mu buzima bw’Umuryango Nyarwanda.

    Mu nshingano ze nka Madamu wa Perezida wa Repubulika, Madamu Jeannette Kagame aharanira iteka kubona umwanya wo kwita ku muryango we, umwanya wo gusabana n’abantu ndetse no gukurikirana ibikorwa binyuze mu miryango atera inkunga, yaba ari mu Rwanda, ku mugabane wacu ndetse no ku Isi yose.

    Madamu Jeannnette Kagame ni Umuyobozi Mukuru w’Umuryango wa Unity Club washinzwe mu 1996, uhuriyemo abagize guverinoma ndetse n’abayihozemo n’abafasha babo. Uyu muryango ufite ibikorwa bigamije kuba umusemburo w’ibisubizo cyane cyane bishingiye ku bibazo byatewe n’ingaruka zo kubura ubumwe ugamije gukorera hamwe mu gukomeza gusigasira amajyambere arambye y’u Rwanda.

    Mu 2002, Madamu Jeannette Kagame ni umwe mu bashinze Umuryango uhuriyemo Abagore b’Abakuru b’Ibihugu bya Afurika, uzwi mu Cyongereza nka ‘‘Organization of African First Ladies against HIV/AIDS’’ (OAFLA), ukaba ugamije kurwanya virusi itera SIDA ndetse akaba yarabaye Umuyobozi Mukuru w’uyu muryango guhera mu 2004 kugeza mu 2006.

    Mu 2001, yashinze Umuryango PACFA (Protection and Care of Families against HIV/AIDS), wari ugamije by’umwihariko kurwanya icyorezo cya SIDA ndetse no kugarurira icyizere ababana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA.

    Uko imyaka yagiye ishira PACFA yashyizeho gahunda nshya irushaho kwaguka. Mu 2007, yahinduye izina yitwa Imbuto Foundation kugira ngo herekanwe uko yagiye itera imbere mu bikorwa n’inzego zitandukanye z’ubuzima, uburezi, kongerera ubumenyi urubyiruko no kwihaza mu bukungu ku miryango itishoboye.

    Mu 2004, Madamu Jeannette Kagame yabaye Umuyobozi w’Icyubahiro w’Umuryango SOS Children’s Village –Rwanda, ibi bikaba byarafashije mu kuzamura ibikorwa byo kurinda uburenganzira bw’abana, binyuze muri uyu muryango mpuzamahanga ufite intego yo kwita ku barererwa mu miryango ndetse uyu muryango ukaba wita ku mibereho myiza y’abaturage, aho ukorera hose.

    Madamu Jeannette Kagame, umwe mu banyamuryango wa Paul Harris Fellow, yabaye umunyamuryango w’icyubahiro wa Rotary Club Kigali-Virunga mu 2004. Ibikorwa bye muri uyu muryango birimo kuzamura imbaraga mu gukora ubukangurambaga mu kwirinda no gukingira indwara y’imbasa [Polio] mu Rwanda no hanze, hamwe no gushaka inkunga mu bukangurambaga bujyanye no gukangurira abafatanyabikorwa batandukanye ku munsi wahariwe kuyirwanya ku Isi hose ‘‘World Polio Day ‘’.

    Madamu Jeannette Kagame yagize uruhare mu iyubakwa ry’Isomero Rusange rya Kigali, ‘‘Kigali Public Library’’, ku nkunga ya Rotary Club.
    Mu 2007, Madamu Jeannette Kagame yatowe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye wita ku Buzima, World Health Organization [WHO], nk’Intumwa yihariye ihagarariye gahunda ya Afurika yo gushakira urukingo icyorezo cya SIDA, Africa Aids Vaccine Programme (AAVP) ndetse no gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye mu guteza imbere gahunda zijyanye n’ubushakashatsi kuri virusi itera Sida muri Afurika.

    Mu 2008, Madamu wa Perezida wa Repubulika yagizwe Umuyobozi wa White Ribbon Alliance – Rwanda Chapter, igikorwa kigamije guhagarika impfu z’abagore bapfa babyara ndetse n’iz’abana bapfa bavuka.

    Mu 2010, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa, World Food Programme (WFP) ryamutoreye kuba Umuyobozi wihariye ku bijyanye no kwita ku Mirire myiza y’Abana, Child Nutrition.

    Mu 2013, yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije w’Umuryango uhuriyemo Abagore b’Abakuru b’Ibihugu by’Afurika ushinzwe kurwanya SIDA (OAFLA). Yanagizwe Ambasaderi wihariye w’Ishami rishinzwe kurwanya SIDA mu Muryango w’Abibumbye (UNAIDS) n’uwa LANCET.

    Madamu Jeannette Kagame ahagarariye imiryango mpuzamahanga mu nzego zitandukanye ku Isi, harimo Friends of the Global Fund Africa, Global HIV Vaccine Enterprise na Global Coalition of Women against HIV/AIDS kubera ibikorwa bye by’indashyikirwa.

    Mu 2014, Madamu Jeannette Kagame yagizwe umunyamuryango mpuzamahanga w’icyubahiro wa Zonta International kubera umusanzu we mu guhindura imyitwarire y’abagore muri sosiyete no guteza imbere imibereho yabo mu gihugu no hanze yacyo.

    Madamu Jeannette Kagame afite impamyabumenyi mu bijyanye na Business and Management Science, ndetse yagiye atanga imbwirwaruhame mu nama zitandukanye zabereye mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga, ndetse yagiye atanga ibiganiro bitandukanye ku miyoborere myiza, ubukungu, ubuzima, imibereho myiza y’abana, gushyigikira abagore n’urubyiruko n’ibindi.

    Madamu Jeannette Kagame ni umwe mu bashinze Green Hills Academy, ishuri rifite imikorere myiza kandi ritsindisha cyane, ryatangijwe mu 1997 mu gutanga umusanzu mu kuzamura ubumenyi bw’abakiri bato binyuze mu burezi.

    Iri shuri rifite icyiciro cy’incuke, icy’amashuri abanza n’ayisumbuye, bahabwa amasomo mu ndimi z’Igifaransa, Icyongereza, Ikidage n’Ikinyarwanda. Iri shuri uyu munsi rifite abanyeshuri barenga 1500.

    Green Hills Academy ni ryo shuri ryonyine mu Rwanda rifite ubumenyi mu gutanga amasomo mpuzamahanga, mu mwaka wa gatandatu, muri porogaramu yitwa “International Baccalaureate” (IB) Diploma Programme, n’iyo mu Gifaransa Label France Education accreditation , ifasha abanyeshuri kwiga amasomo ari ku rwego mpuzamahanga, bagakomeza amashuri ya kaminuza hirya no hino ku Isi.

    Abafatanyabikorwa bacu