• Ubufatanye
  • Ubumenyi
  • Ubushobozi
  • Ibihembo Ibihembo

    Ibihembo byahawe Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame

    Nyakanga 2019: Igihembo cyatanzwe n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Aba-guide n’Aba-Scout b’abakobwa (World Association of Girl Guides and Girl Scouts) mu Nama ya 12 yabereye i Nyamata, Bugesera mu gushimira imbaraga adahwema kugaragaza mu gutera imbaraga umwana w’umukobwa mu Rwanda.

    Ukuboza 2018: Igihembo Nyakubahwa Madamu wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Ambasaderi akaba n’intumwa yihariye ishinzwe Ubuzima n’Imibereho myiza y’ingimbi n’abangavu muri UNAIDS yaherewe i Kigali mu Rwanda ku bw’ibikorwa by’indashyikirwa mu kubungabunga no guteza imbere ubuzima bw’abakiri bato birinda icyoreza cya SIDA.

    Nzeri 2018: African Women of Excellence (AWEA), igihembo gihabwa abagore b’abanyacyubahiro muri Afurika cyahahwe Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame muri Afurika y’Epfo kubera imbaraga ashyira mu guteza imbere umugore ndetse n’inkunga ye ku iterambere rya Afurika muri rusange.

    Ugushyingo 2017: Igihembo cy’umugore ufite imyitwarire myiza akaba n’intwari mu bikorwa bye. Igihembo cyatanzwe n’Ikinyamakuru cyitwa The Voice Magazine kubera gushyira imbaraga mu guteza imbere ubuzima bw’abatishoboye mu Rwanda.

    Gicurasi 2016: “Team Heart Humanitarian Award” cyangwa igihembo gihabwa ufite umutima wo gufasha cyatangiwe Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nama yo gukusanya inkunga zo kubaka ikigo cya mbere kivura ibijyanye n’indwara z’umutima mu Rwanda. Iki gihembo cyatanzwe mu kumushimira imbaraga yashyize mu gufasha abatishoboye hirya no hino.

    Werurwe 2016: Igihembo cyo kuba yararwanyije ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guteza imbere umugore. Igihembo cyatanzwe mu Nama ya 5 Mpuzamahanga ya Kigali, “Kigali International Conference Declaration (KICD)” yabereye muri Algeria.

    Gicurasi 2013: Igihembo cy’umuyobozi wahize abandi cyatanzwe mu gushimira inkunga ye mu guteza imbere umugore n’umukobwa cyatanzwe n’Umuryango Mpuzamahanga “Women Inspiration Entreprise” i Cape Town muri Afurika y’Epfo.

    Mata 2010: Igihembo cy’Impamyabumenyi y’Ikirenga yatanzwe na Oklahoma Christian University mu gushimira inkunga ye ikomeye mu kurwanya HIV/AIDS n’ubukene ku Isi hose muri rusange.

    Kanama 2009: Igihembo cyatanzwe mu gushimira umusanzu we mu burezi bw’umwana w’umukobwa. Igihembo cyatanzwe n’Umuryango wa “Les Soeurs Auxiliatrices” ku Kigo cy’Amashuri cya Notre Dame de Karubanda mu Karere ka Huye.

    Kamena 2009: Igihembo cyahawe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika na Madamu we Jeannette Kagame gitanzwe n’Umuryango w’Abanyamerika udaharanira Inyungu utera inkunga Ishami rya Loni rishinzwe kwita ku Bana (UNICEF) uzwi nka U.S Fund for UNICEF muri Boston mu rwego rwo gushimira imbaraga ziri mu kongera imibereho myiza y’abana mu Rwanda.

    Ukuboza 2008: Igihembo cya Malayika Murinzi cyatangiwe i Kigali. Gitangwa n’abana 1000 baba mu Muryango Imbuto Foundation mu gushimira uruhare rwa Madamu Jeannette Kagame nk’umurinzi ndetse n’umubyeyi.

    Kamena 2007: CISCO cyangwa Corporate Social Affairs Award ni igihembo cyatangiwe i Kigali mu Rwanda mu gushimira uruhare ruhambaye rwa Madamu Jeannette Kagame mu guteza imbere abagore mu Rwanda.

    Mutarama 2007: John Thompson ‘Legacy of a Dream’ Award on Martin Luther King Day cyangwa se igihembo cya John Thompson ‘Legacy of a Dream’ mu kumushimira uruhare rukomeye rwe mu mushinga yatangije wa “Fata umwana wese nk’uwawe” cyatangiwe muri Kennedy Centre for Performing Arts i Washington D.C. ku munsi wo kwizihiza Martin Luther King.

    Werurwe 2003: Igihembo Mpuzamahanga cya AIDS Trust “International AIDS Trust Award” cyatangiwe i Washington D.C na Senateri Hillary Rodham Clinton, mu gushimira imbaraga ze zitagereranywa yashyize mu kurwanya icyorezo cya SIDA.

    Ukuboza 2001: Igihembo cya UNAIDS cyatangiwe i Geneva, ku cyicaro gikuru cya UNAIDS mu rwego rwo gushimira uruhare adahwema kugaragaza mu kurwanya no gukumira icyorezo cya SIDA.

    Abafatanyabikorwa bacu