Mu 2001, Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame yatangije Umuryango wa PACFA (Protection and Care of Families against HIV/AIDS) wari ugamije kwita ku miryango y’abafite Virusi itera SIDA by’umwihariko abagore bayandujwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Izi ni gahunda ziteza imbere uburezi binyuze mu gufasha abanyeshuri, kongerera ubushobozi abakobwa, no gushyigikira imiryango kurushaho kubaho neza.
ASRH&R yibanda ku guhindura imyitwarire no gusobanukirwa ibya virusi itera SIDA no gufasha imiryango kurushaho kugera ku buryo bwo kuboneza urubyaro.
Gahunda z’Ubuhinzi no Kwihangira Imirimo zifasha urubyiruko n’abagore batishoboye.