Gahunda y’Imbonezamikurire y’Abana bato n’Umuryango
Mu 2013, Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame yatangije Gahunda y’Imbonezamikurire y’Abana bato n’Umuryango [Early Childhood Development and Family (ECD&F)] igamije gufasha mu iterambere ry’abana bafite kugera ku myaka itarenze itandatu.
Intego y’iyi gahunda ni uguharanira ko abana bose bakura mu mitekerereze, ubwenge mu gihe imiryango na sosiyete bihabwa ubushobozi bwo kuyitaho binyuze no mu kuyirinda.
Gahunda ya ECD&F yibanda ku ngingo zikurikira:
- Gahunda ikorerwa mu rugo mbonezamikurire rwabigenewe (Kuva ku myaka itatu kugeza kuri itandatu).
- Gahunda y’imbonezamikurire y’abana bato ikorerwa mu rugo (Kuva umwana akivuka kugeza ku myaka itatu).
- Gahunda y’imbonezamikurire y’abana bato ikorwa hasurwa imiryango (Kuva umwana akivuka kugeza ku myaka itatu).
Icyiyongeraho kandi ababyeyi bahabwa amahugurwa n’ubufasha yo bwo kwiteza imbere binyuze mu mirimo mito ibyara inyungu (Income Generating Activities), ikabafasha guteza imbere imiryango yabo. Imbuto Foundation itanga za serivisi z0 mu rugo mu turere 30 tugize igihugu.