• Ubufatanye
  • Ubumenyi
  • Ubushobozi
  • Gahunda yo Kongerera Ubushobozi Urubyiruko Gahunda zacu

    Gahunda yo Kongerera Ubushobozi Urubyiruko
    UBUHINZI
    UBUHINZI

    Gahunda y’ubuhinzi igamije guteza imbere imibereho y’abagore n’urubyiruko bo mu miryango itishoboye binyuze mu kubashyiriraho imirimo ibyara inyungu no kubafasha mu buryo bw’imibereho n’imitekerereze.

    Abarebwa n’iyi gahunda bashyirwa mu matsinda akubiye mu makoperative aho bigishirizwa uko bakihangira imirimo ibyara inyungu binyuze mu buhinzi bugezweho n’imicungire ya za koperative. Si ibyo gusa kandi kuko banahabwa igishoro cyo gutangiza kibafasha muri ubwo buhinzi.

    KWIHANGIRA IMIRIMO NO GUHANGA UDUSHYA
    KWIHANGIRA IMIRIMO NO GUHANGA UDUSHYA

    Gahunda yo kwihangira imirimo no guhanga udushya, igamije guteza imbere kwihangira imirimo no guhanga udushya. Binyuze muri gahunda zihari nka ‘Art Rwanda-Ubuhanzi’ na Innovation Accelerator’, iyi gahunda itanga ubujyanama, amahugurwa n’ubufasha bw’amafaranga kuri ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko n’abahanze udushya, by’umwihariko abagerageza gushakira ibisubizo ibibazo bishingiye ku buzima bw’imyororokere, gutanga uburezi busobanutse n’amakuru ahagije ku byerekeye n’imibonano mpuzabitsina, kuboneza urubyaro n’ubuzima bw’umubyeyi, ubuzima bwo mu mutwe n’ibindi.

    URUBYIRUKO MU BUYOBOZI N’UMUSANZU WARWO
    URUBYIRUKO MU BUYOBOZI N’UMUSANZU WARWO

    Gahunda y’Imiyoborere mu rubyiruko no kuyigiramo uruhare rugaragara, igamije guha urubyiruko mu buryo bw’ubukungu n’imibereho, ubufasha n’urubuga mu kugira uruhare mu ngamba zijyanye n’imiyoborere no kuba abanyamuryango bahoraho muri sosiyete Nyarwanda. Binyuze mu mahuriro y’urubyiruko n’amahugurwa, urubyiruko rushishikarizwa kungurana ibitekerezo no gushaka ibisubizo, kandi rukanishakamo ibisubizo mu kwiteza imbere ubwabo.

    Abafatanyabikorwa bacu