Mu 2001, Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame yatangije umushinga PACFA (Protection and Care of Families against HIV/AIDS) wari ugamije gutanga umusanzu mu guhangana na virusi itera Sida.
Iki gikorwa cyari kigamije gutera inkunga no gufasha mu buryo bwagutse umuryango nyarwanda, by’umwihariko kwita ku bagore bandujwe virusi itera Sida muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uko imyaka yagiye ishira PACFA yashyizeho indi mishinga yunganira imibereho myiza y’umuryango igenda irushaho kwagura ibikorwa. Muri 2007 yahinduye izina yitwa Imbuto Foundation kugira ngo herekanwe uko yagiye itera imbere mu bikorwa bijyanye n’ubuzima, uburezi, kongerera ubumenyi urubyiruko no kwihaza mu bukungu ku miryango itishoboye.
Mu muryango wacu Imbuto Foundation, tugendera ku gitekerezo- shusho ‘’Imbuto’’ kigira kiti: ‘’ Akabuto gatewe mu gitaka giteguwe neza, kakuhirirwa, kagahabwa iby’ingenzi byose, karakura kakavamo igiti cy’inganzamarumbo”.