Umuseke Mushya wa Afurika: Ubutumwa bwa Imbuto Foundation mu ihuriro nyafurika ry’ Urubyiruko “YouthConnekt Africa Summit 2021”
Kuva tariki 20 kugera 22 Ukwakira 2021 mu mujyi wa Accra muri Ghana hateraniye ihuriro ngarukamwaka rihuza urubyiruko rwo ku umugabane wa Afurika, rifite insanganyamatsiko igira iti: "Kwigira kwa Afurika: Kubaka ubushobozi bw’Urubyiruko nyuma ya COVID no kunoza imikoranire n’ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika " (“Africa Beyond Aid: Positioning the Youth for the Post COVID Economy and AfCTA Opportunities”).
Iyi nsanganyamatsiko ije nyuma y’umwaka n’igice isi ihanganye n’icyorezo cya COVID-19, igihe umugabane wa Afurika wagaragarijemo ubushobozi n’ubushake bwo guhangana n’ iki cyorezo biciye mu kwirinda, kuvura abarwaye no gutangira gukingira abaturage.
Urubyiruko rwa Afurika rwitezweho kugira uruhare rugaragara mu kubaka sosiyete igendana n’iterambere n’ibindi bigezweho ku rwego rw’isi.
● Impamvu ya mbere ni uko ugereranyije n’ahandi ku isi, ku mugabane wa Afurika ariho hagaragara ukwiyongera kw’abaturage biganjemo urubyiruko.
● Impamvu ya kabiri ni uko ruri ku mugabane ufite umutungo kamere mwinshi, uzakomeza gukenerwa bijyanye nuko abaturage ndetse n’inganda zifite ubushobozi bwo gutunganya uwo mutungo kamere byiyongera.
● Impamvu ya gatatu ni uko Abanyafurika ari bwo bagitangira kumenyekanisha ubuhanzi, ubugeni n’ubundi bumenyi bifitemo ku rwego rw’isi. Niba ejo hazaza hari mu biganza bya Afurika, ni ngombwa ko urubyiruko rwa Afurika rushyira hamwe imbaraga n’ibitekerezo mu kubaka ejo heza hababereye ariko hazanabagirira umumaro, imiryango yabo, igihugu n’umugabane muri rusange.
Iterambere rya Afurika rizagerwaho ari uko hari imikoranire hagati y’ibihugu bigize uyu mugabane
Ihuriro nyafurika ry’urubyiruko rya YouthConnekt ni gahunda igamije kubaka ubushobozi bw’urubyiruko, bihereye mu gusesengura ibibazo byugarije urubyiruko, hagashakwa ibisubizo bya buri kibazo hashingiwe ku mwihariko wa Afurika, ari nabyo bizageza Afurika ku iterambere rirambye.
Ihuriro rya YouthConnekt ryatangiriye mu Rwanda muri 2012, bivuye mu gitekerezo cya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame aho yagaragaje ko byihutirwaga ko urubyiruko rwa Afurika rwishyira hamwe ngo rubashe kubyaza umusaruro ubukungu bw’umugabane rukomokaho.
Ubu butumwa bwakomeje kuba igetekerezo ngenderwaho ndetse n’icyerekezo ku bihugu 24 bigize iri huriro.
Ageza ijambo rye ku rubyiruko 8,000 rwitabiriye ihuriro rya YouthConnekt ryo mu mwaka wa 2019, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yagize ati: "Murasabwa kugira uruhare rugaragara mukoresha neza amahirwe mufite uyu munsi ngo mubashe kwiteza imbere. Amahirwe ntabwo azigera abasanga aho muri, umuntu niwe uhaguruka agasanga amahirwe aho ari hose".
Bitewe n’inzitizi zituruka ku bwiyongere bw’abaturage, amateka y’ubukoloni, ubukungu bujegajega, imipaka yashyizweho n’abanyamahanga; umugabane wa Afurika wakomeje kugira imbogamizi mu kubyaza umusaruro umutungo kamere wawo cyane ko n’abaturage ubwabo badatanga umusaruro uhwanye n’uko bangana.
Usanga izo mbogamizi ahanini zishingiye kuri politiki zikomoka kandi mu mategeko yakozwe n’amasezerano yasinywe n’ibihugu by’amahanga, imyaka myinshi mbere y’uko urubyiruko dufite uyu munsi ruvuka. N’ubwo bimeze bityo, uru rubyiruko tuvuga ni narwo rufite inshingano zo kugeza umugabane wa Afurika ku iterambere riwubereye.
Iki nicyo gisubanuro cy’ihuriro nka YouthConnekt ryatekerejwe n’ubuyobozi bushyize imbere iterambere rya Afurika nk’igisubizo: Iyi gahunda yatangiye iyobowe n’u Rwanda, iha umwanya urubyiruko ruturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika wo gusangira ubunararibonye bw’ibihugu byabo mu bikorwa bigamije iterambere ry’umuturage.
Igihe cyari iki!
Ku nshuro ya mbere, ihuriro rya YouthConnekt ryateraniye mu gihugu kindi kitari u Rwanda nyuma y’uko byumvikanyweho na komite nshingwabikorwa ya Afurika yunze Ubumwe hagamijwe kugera ku bantu benshi kurushaho. Ni ngombwa rero ko tugaruka ku butumwa bwatanzwe mu biganiro bitandukanye byaranze iri huriro cyane ibyatanzwe n’abari bahagarariye u Rwanda.
Mu ihuriro YouthConnekt, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Nyakubahwa Rosemary Mbabazi, Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, aherekejwe n’abakozi ba Imbuto Foundation ndetse n’itsinda rigari rya ba rwiyemezamirimo bahagarariye urundi rubyiruko.
Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame abinyujije mu muryango yashinze mu myaka 20 ishize yashyizeho gahunda zitandukanye zifasha Abanyarwanda kugira buzima bufite agaciro.
Ibyatangiye ari umushinga (PACFA) ugamije guhangana n’ubukana n’ingaruka bya virusi itera SIDA yari imaze gukwira hose mu muryango ugikomerekejwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, PACFA yaje kwaguka ihinduka umurango Imbuto Foundation wibanda ku ibikorwa bigamije kubaka umuryango twifuza.
Kimwe muri ibyo bikorwa ni umwanya n’urubuga byashyizweho na Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame ngo abantu baganire ku bibazo by’ingutu byugarije umuryango nyarwanda.
Ihuriro rya YouthConnekt ni urubuga rwiza rwo kuganiriramo. Ibi biganiro byabimburiwe n’ikiganiro ku nkomoko n’ukubaho kwa buri muntu, hakurikiraho ikiganiro ku mpamvu ari ngombwa kubaka Afurika ifite ingamba z’iterambere igenderaho ibi tukabihuza n’icyerekezo 2050 ndetse na gahunda ya ‘’Africa Twifuza’’ mu 2063 (Agenda 2063), nyuma hibandwa ku kamaro ko kwita ku buzima bwo mu mutwe mu mwihariko wa Afurika; ibi byose bijyanye n’icyerekezo cya Imbuto Foundation.
Umwihariko w’ibikorwa by’uyu muryango uyobowe na Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame ni uguhanga udushya mu burezi, ubuzima n’ibindi bikibereye ingorabahizi ibihugu biri mu nzira y’amajyambere.
Dufashe urugero rwa gahunda ya iAccelerator, umukozi ushinzwe uyu mushinga Agasaro Orietta avuga ko uyu mushinga ukorana na ba rwiyemezamirimo bifuza kuzana impinduka mu miryango. Uyu mushinga wibanda kuri gahunda z’ingenzi eshatu: ubuzima bw’imyororokere, kudaheza abafite ubumuga ndetse no gusigasira ubuzima bwo mu mutwe.
Binyuze muri uyu mushinga ba rwiyemezamirimo bahize abandi mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bibangamiye umuryango, bahabwa ishimwe, igishoro n’amahugurwa bizabafasha gushyira mu bikorwa imishinga yabo.
Uyu mushinga wa iAccelerator ntabwo ari wo wonyine ushyigikira urubyiruko mu guhanga udushya.
Bill Nyirimihigo, umukozi ushinzwe umushinga wa ArtRwanda - Ubuhanzi, umushinga ushyigikira abahanzi binyuze mu marushanwa y’urubyiruko mu turere twose uko ari 30 no mu byiciro bitandukanye, nawe yagarutse ku kamaro ko kwita ku buhanzi n’uruhare bufite mu iterambere. Bill yibukije ko nk’uko bigenda mu zindi nganda, uruganda ndangamuco ruzatezwa imbere n’ubwitabire mu gukoresha no kugura ibikorewe mu bihugu byacu no ku mugabane wa Afurika muri rusange.
Umwihariko ku buzima bwo mu mutwe
Muri ibi bihe, urubyiruko rukomeje guharanira ko haba ubukangurambaga ku kamaro ko kwita ku buzima bwo mu mutwe, bihereye ku miryango igaragaramo akato cyangwa ihungabana muri rusange.
Umuyobozi mukuru wungirije wa Imbuto Foundation Madamu Géraldine Umutesi yashishikarije urubyiruko rwitabiriye ibiganiro by’ihuriro YouthConnekt kwita cyane ku buzima bwabo bwo mu mutwe kuko ari bo Museke Mushya wa Afurika. Madamu Géraldine yibukije urubyiruko ko kugira ngo impinduka twifuza kubona ku mugabane wa Afurika zigerweho, bisaba ko abantu bagira ibitekerezo bizima, imitima ikeye n’ubuzima bwiza.
Ibiganiro by’uyu mwaka by’ihuriro rya YouthConnekt byahaye umukoro Imbuto Foundation wo gukomeza kubaka ubushobozi no gushora mu muryango ku buryo babasha gukoresha no gusangiza abandi ubumenyi bungutse.
Ibiganiro byagarutse kandi ku kamaro ko kwigira no kwishakamo ibisubizo ari nayo mpamvu gahunda ya Imbuto Foundation ari ukubaka ubushobozi mu banyarwanda burenze gutanga serivisi n’amahugurwa.
Iyi gahunda igamije kubaka ubushobozi bw’umuryango, duhereye ku banyarwanda batishoboye, hibandwa ku buzima bwiza, uburezi kuri bose n’ejo heza muri rusange ku buryo nabo bazabiraga abazabakomokaho.
Ihuriro rya YouthConnekt 2021 wari umwanya mwiza kuri Imbuto Foundation wo kumurikiramo intego n’icyerekezo by’igihe kizaza. Nk’umuryango uri mu kigero kimwe cy’imyaka na benshi mu rubyiruko rwitabiriye iri huriro twese twifuza kuramba kandi tukabaho neza, uyu wabaye umwanya mwiza wo kugaragaza ibyo umuryango Imbuto Foundation wifuza kugeraho mu myaka makumyabiri iri imbere.
Urugendo rwa Imbuto rwaranzwe no kwigirira icyizere; kubasha gusangiza urubyiruko rwitabiriye iri huriro urwo ruhurirane rw’inzozi rujyana no guhiga n’icyizere, byari umunezero udasanzwe.
Afurika twifuza yuzuye amahirwe kandi irangwa no kwigira n’iterambere nk’uko duhora tubivuga, ntabwo kuyigeraho byoroshye. Ariko niba muri twe harimo abafite ubushobozi bwo kubitugezaho, ni mwe rubyiruko - murabishoboye!